.... Umwami ararnusubiza ati «niwica Saruhara, nzaguha uruhande rw'igihugu cyanjye.» Muri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n'umwami wabyo Saruhara.
Biraterana, birora aho Ngarama agaramye.
Biramwitegerezaa!! Saruhara ibwira Sakabaka iti «naherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.»
Sakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti «uriya mupfu wapfanye agahiri n'agahinda, simbashije kumurya. Kumurya ni ukwigerezaho!»
Saruhara ibwira ingurusu iti «jya kurya uriya mupfu.»
Ingurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti «uriya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye, None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n'agahinda!»
Ibisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga.
Saruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n'igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti «murasara. Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuliye.
Namuriye mu Mutara w'i Ndorwa,
namuriye i Bunyabungo,
namuriye i Buryasazi,
namuriye i Bunyabuntu,
kandi mpora murya iminsi yose.
None ndabagaye mwese.
Ntimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo!
Ndetse ndabatsemba mwese.»
Ibisiga birasubiza biti «Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.»
Saruhara iti «muri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma ntamurya.»
Iramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho,
Ngarama ayikoza ubuhiri mu mashanya.
Saruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana. ..../......
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Ngarama na Saruhara (3) ...